love
Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.
Ujye ukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.
Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana,
badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
Nyamara kugira neza kw'Imana Umukiza wacu n'urukundo ikunda abantu bibonetse
kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n'abana babo,

