love

Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza,Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana.

Imig 18 : 21

“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi,N'abapfu mukanga kumenya ubwenge?

Imig 1 : 22

Ntubureke buzakurinda,Ubukunde buzagukiza.

Imig 4 : 6

Kugaburirwa imboga mu rukundo,Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.

Imig 15 : 17

Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa,Kandi umukene aruta umunyabinyoma.

Imig 19 : 22

Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava.

Imig 14 : 22

Imbabazi n'ukuri ni byo bitera umwami kurama,Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi.

Imig 20 : 28

Kugira ngo ntungishe abankunda,Nuzuze ububiko bwabo.

Imig 8 : 21

Nk'imparakazi ikundwa n'isirabo nziza,Amabere ye ahore akunezeza,Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.

Imig 5 : 19

Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo,Twinezeze mu by'urukundo.

Imig 7 : 18