love

Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga,Ariko nuhana umunyabwenge azagukunda.

Imig 9 : 8

igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro.

Mubw 3 : 8

Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n'abanyabwenge bari mu maboko y'Imana, n'imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.

Mubw 9 : 1

Wishimane n'umugore wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi y'ijuru, yose ni iminsi yawe y'impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yawe ugokera munsi y'ijuru.

Mubw 9 : 9

Ansome no gusoma k'umunwa we,Kuko urukundo unkunda rundutira vino.

Ind 1 : 2

Yanjyanye mu nzu y'ibirori,N'ibendera rye ryari hejuru yanjye,Ari ryo rukundo.

Ind 2 : 4

Imibavu yawe ihumura neza,Izina ryawe rimeze nk'amadahano atāmye,Ni cyo gituma abakobwa bagukunda.

Ind 1 : 3

Nimumpembure n'imbuto z'uruzabibu,Mundamirishe amatapuwa,Kuko urukundo runsābye.

Ind 2 : 5

Unkurure twiruke inyuma yawe tugukurikiye.Umwami yanjyanye mu rugo rwe,Tuzanezerwa tukwishimana,Tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino,Bafite impamvu rwose bagukundira.

Ind 1 : 4

Nka karungu mu mahwa,Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni:

Ind 2 : 2