love
Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose,
Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza,
naho ba bandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye.
Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye.
Ni we wadukijije ubutware bw'umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda.
kandi watubwiye iby'urukundo rwanyu muheshwa n'Umwuka.
kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw'Imana ari bwo Kristo.
ku bw'ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukuri k'ubutumwa bwiza
Ariko twebweho ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero.
ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b'i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze,

