love
Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza,Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana.
“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi,N'abapfu mukanga kumenya ubwenge?
Ntubureke buzakurinda,Ubukunde buzagukiza.
Kugaburirwa imboga mu rukundo,Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.
Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa,Kandi umukene aruta umunyabinyoma.
Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava.
Imbabazi n'ukuri ni byo bitera umwami kurama,Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi.
Kugira ngo ntungishe abankunda,Nuzuze ububiko bwabo.
Nk'imparakazi ikundwa n'isirabo nziza,Amabere ye ahore akunezeza,Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.
Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo,Twinezeze mu by'urukundo.

