love

Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y'Imana n'Abisirayeli n'Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n'abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n'umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.”

2 Sam 11 : 11

Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y'ubwami bwe nk'uko biri none.

1 Bami 3 : 6

Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutima wose.

1 Bami 8 : 23

Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga.

1 Bami 3 : 3

bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n'uko yababengutse.

1 Bami 11 : 2

Nuko umugore nyina w'umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”

1 Bami 3 : 26

Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.”

1 Bami 10 : 9

Bukeye ataha ku mugore we asama inda, abyara umwana w'umuhungu amwita Beriya, kuko urubyaro rwe rwagize ibyago.

1 Amateka 7 : 23

Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu.

1 Amateka 2 : 21

Nuko amaze kujya inama n'abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y'ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

2 Amateka 20 : 21