love
nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi.
Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.
Nuko mukunde umusuhuke w'umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.
Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga yose uko biri na bugingo n'ubu.
Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n'imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y'impeke yawe na vino yawe n'amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.
Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata,
Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n'amategeko yayo n'amateka yayo, n'ibyo yagutegetse iteka ryose.
Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y'ayandi yose.
Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi,
Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.”Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”

