love
Ibyo simbivugiye kubategeka, ahubwo mbivugiye kugerageza urukundo rwanyu ndugerageresha umwete w'abandi kugira ngo menye ko ari urw'ukuri,
Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,
Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,
Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.
Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo
Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo,

