love
Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”
kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza.
Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.
kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.
Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw'iby'isi butera kwangwa n'Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduye umwanzi w'Imana.
Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
Nyamara niba musohoza amategeko y'Umwami wacu, nk'uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda”, muba mukoze neza.
Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?
Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima

