love
kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.
n'indakurwa ku izima, n'abava mu masezerano n'abadakunda ababo n'intababarira,
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.
Ariko nk'uko byanditswe ngo“Ibyo ijisho ritigeze kureba,N'ibyo ugutwi kutigeze kumva,Ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu,Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”
Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.
Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho
Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.
Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahawe ubwenge. Ubwenge butera kwihimbaza ariko urukundo rurakomeza.

