love

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse

Zab 51 : 1

Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera,Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n'umurava wawe,Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza,Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije.

Zab 138 : 2

Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni,Ni yo nibwira umunsi ukīra.

Zab 119 : 97

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Zab 107 : 1

Nimusabire i Yerusalemu amahoro,“Abagukunda bagubwe neza.

Zab 122 : 6

Uzarimbura abanyabinyoma,Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya.

Zab 5 : 7

Mana ubagire uko ugira abanyabyaha,Imigambi yabo ibatere kugwa,Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana,Kuko bakugomeye.

Zab 5 : 11

Uwiteka agerageza abakiranutsi,Ariko umunyabyaha n'ūkunda urugomo umutima we urabanga.

Zab 11 : 5

Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,unsubize uko ngutakiye.Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.

Zab 4 : 2

Urinda umwana inkoni aba amwanze,Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.

Imig 13 : 24