love

Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be.

Yer 12 : 7

Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?”

Yer 5 : 31

Imbabazi z'Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,Kuko ibambe rye ritabura.

Amag 3 : 22

Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w'inkone, agakundwa na we.

Dan 1 : 9

Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y'igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo.

Dan 9 : 4

Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.

Hoz 6 : 6

Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi.

Hoz 1 : 6

Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana.

Hoz 4 : 1

Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”

Hoz 1 : 7

‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n'ubusambanyi abukure hagati y'amabere ye,

Hoz 2 : 4