love
Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z'ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”
Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose.’
“Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi.
Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,
“ ‘Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.
“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’
N'irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’
maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Luka 9.35
Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.

