love
Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka.”
Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w'ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy'i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi.
Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.
Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi,
Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ndi Uwiteka. Gal 5.14; Yak 2.8
Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk'uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Babarira gukiranirwa k'ubu bwoko nk'uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk'uko wabubabariraga uhereye igihe baviriye mu Egiputa ukageza ubu.”
Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.
None wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose,

