peace

Undundire igicaniro cy'ibitaka, ugitambireho ibitambo byawe byoswa n'ibitambo by'uko uri amahoro, intama zawe n'inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguhe umugisha.

Kuv 20 : 24

Nugira utyo Imana ikabigutegeka uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.”

Kuv 18 : 23

Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.”

Kuv 4 : 18

Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw'ukuboko rwererejwe, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n'iy'abahungu bawe, ku bitambo by'Abisirayeli by'uko bari amahoro.

Lev 10 : 14

Uwiteka abwira Mose ati

Lev 6 : 12

“Iri ni itegeko ry'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro, icyo atambira Uwiteka.

Lev 7 : 11

“Kandi natambira Uwiteka igitambo cy'uko ari amahoro cyo mu mikumbi, cy'isekurume cyangwa cy'umwagazi, agitambe kidafite inenge.

Lev 3 : 6

Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.

Lev 10 : 3

Kandi akure kuri icyo gitambo cye cy'uko ari amahoro, icyo atambira Uwiteka kigakongorwa n'umuriro. Akure ibinure byacyo, umurizo wacyo wose awucire mu nguge, akure n'uruta rutwikira amara, n'urugimbu rwo hagati yayo rwose,

Lev 3 : 9

“Kandi umuntu natamba igitambo cy'uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy'ikimasa cyangwa cy'inyana, agitambire imbere y'Uwiteka kidafite inenge.

Lev 3 : 1