wisdom

Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete.

Kol 4 : 5

Muri we ni mo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe.

Kol 2 : 3

kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.

Kol 2 : 5

Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri.

Kol 2 : 23

Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera,

2 Tes 1 : 11

kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.

2 Tim 3 : 15

kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.

2 Tim 1 : 5

Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.

Heb 13 : 7

twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.

Heb 10 : 22

kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy'abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.

Heb 6 : 12