life
Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”
uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we.
Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya.
Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze.
“Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,
Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.
Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato.
Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.
Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,
ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”

