friends
Uko icyuma gityaza ikindi,Ni ko umuntu akaza mugenzi we.
Ntugacudike n'umunyamujinya,Kandi ntukagendane n'umunyaburakari,
Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo,Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z'amagara.
Umukiranutsi ayobora umuturanyi we,Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.
Incuti nyinshi zisenya urugo,Ariko haba incuti iramba ku muntu,Imurutira umuvandimwe.
Nusanga umupfapfa,Nta jambo ry'ubwenge uzamwumvana.
Nk'uko amadahano y'imibavu anezeza umutima,Ni ko umuntu aryoherwa n'inama ivuye mu mutima w'incuti ye.
Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we,Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa.
Urugo rutarimo inka rubamo isuku,Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka.
Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe,Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.

