fear

Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?”Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y'Imana.

Intu 10 : 4

kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha uti “Aba, Data!”

Rom 8 : 15

Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,

Rom 11 : 20

“Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”

Rom 3 : 18

Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,

1 Kor 2 : 3

Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asāza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye,

2 Kor 4 : 16

Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.

2 Kor 7 : 1

Ariko ndatinya yuko nk'uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,

2 Kor 11 : 3

Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe,

2 Kor 4 : 1

Aho ntimurora ako gahinda ko mu buryo bw'Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n'urukumbuzi n'ishyaka no guhōra? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.

2 Kor 7 : 11