fear
Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.
Nibwira ko uzanyubaha, ukemera guhanwa kugira ngo ubuturo bwaho budasenyuka nk'uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukaga kare barushaho gukora ibizira.
Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘Witinya Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka.
Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi.
Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe n'abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, n'amagambo y'umuhanuzi Hagayi nk'uko yatumwe n'Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n'ubwoba imbere y'Uwiteka.
nk'uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’ ”
Nuko nk'uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y'i Buyuda n'iy'i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b'umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.
na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n'inzu y'i Buyuda neza, mwitinya.
“Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n'amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n'izina ryanjye.

