fear

nk'uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b'uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.

1 Pet 3 : 6

Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y'ubusuhuke bwanyu mutinya.

1 Pet 1 : 17

Bagaragu b'imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi,

1 Pet 2 : 18

babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.

1 Pet 3 : 2

Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.

1 Yh 4 : 18

Yuda 1 : 12

Yuda 1 : 23

Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo.’

Ibyah 2 : 10

Mubonye ntyo mwikubita imbere nk'upfuye, anshyiraho ukuboko kw'iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka

Ibyah 1 : 17

Iyo minsi itatu n'igice ishize, umwuka w'ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.

Ibyah 11 : 11