failure

Niba ungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.”

Ibar 11 : 15

Muhereko mutakambire izina ry'imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry'Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.”Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”

1 Bami 18 : 24

Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.”

Neh 4 : 8

“Umuntu wabyawe n'umugore,Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.

Yobu 14 : 1

Uwiteka aramira abagwa bose,Yemesha abahetamye bose.

Zab 145 : 14

Iyo intambwe z'umuntu zikomejwe n'Uwiteka,Akishimira inzira ye,

Zab 37 : 23

Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva,Abakiza amakuba n'ibyago byabo byose.

Zab 34 : 18

Umubiri wanjye n'umutima wanjye birashira,Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho,Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.

Zab 73 : 26

Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,Ariko abanyabyaha bazagushwa n'amakuba.

Imig 24 : 16

Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

Imig 3 : 5