fear
Abasigaye bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.
Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y'ibi byategetswe n'aya mategeko, no kuyumvira,
wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y'uburyo bwose ngutegeka, wowe n'umwana wawe n'umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama.
Ujye witondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe, ugende mu nzira ikuyoboye, uyubahe.
Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n'uyu munsi.
Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye.
ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n'ibimenyetso n'ibitangaza n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya.
Uyu munsi ndatangira guteza ubwoba amahanga yose yo munsi y'ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi, ubatere kubabara cyane.”
“Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by'ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
Ahubwo twabigize dufite impamvu, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriye he n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli?

