wisdom
Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.
Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n'ubwenge.
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni,
Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa kuko ari umubare w'umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.
“Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen.”
Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”
“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n'ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.

