peace

Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.

Yak 3 : 17

mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo.Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe.

1 Pet 1 : 2

Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo

1 Pet 3 : 21

Kandi azibukire ibibi akore ibyiza,Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.

1 Pet 3 : 11

Mutashyanishe guhoberana k'urukundo.Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.

1 Pet 5 : 14

Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,

2 Pet 1 : 2

3 Yh 1 : 14

Yuda 1 : 2

Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya.Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo

Ibyah 1 : 4

Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

Ibyah 6 : 4