father
Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”
Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.
“Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3
Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi,
Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.
Uwiteka aguhe umugisha akurinde,
Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe.
no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk'uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.”
Ndababwira nti “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye.
Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n'abazukuru bawe.

