life

Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana.

Kol 3 : 1

Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye.

Kol 2 : 12

Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,

Kol 2 : 13

Mukomeze gusenga muba maso, mushima.

Kol 4 : 2

mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

Kol 1 : 10

Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.

Kol 3 : 7

Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

Kol 3 : 4

kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.

Kol 3 : 3

Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose.

Kol 2 : 10

Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,

1 Tes 4 : 16