family

Umwana ufite ubwenge anezeza se,Ariko umupfapfa asuzugura nyina.

Imig 15 : 20

Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.

Imig 1 : 8

Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga,Kandi umupfapfa azahakwa n'ufite umutima w'ubwenge.

Imig 11 : 29

Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo,Ariko uwanga impongano azarama.

Imig 15 : 27

Abyuka kare butaracya,Akagaburira abo mu rugo,Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

Imig 31 : 15

Incuti zikundana ibihe byose,Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.

Imig 17 : 17

Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye,Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

Imig 31 : 25

Abuzukuru ni ikamba ry'abasaza,Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.

Imig 17 : 6

Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,Uwanjye na wo uzanezerwa.

Imig 23 : 15

Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.

Imig 1 : 8