failure
Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.
Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n'ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.
Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.”
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!
kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana,
Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora.
Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye,
Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w'inyuma asāza, umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye,

